APADE yatangiye imenyerezamwuga ku banyeshuri ba Level 5 mu myuga itandukanye.
Ikigo cya APADE kuri uyu wa 18 werurwe 2026 cyatangije IAP kubanyeshuri bari ku rwego rwa Level 5 mu myuga itandukanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bigiye mu ishuri.
Abanyeshuri batangiye iyi stage baturuka mu mashami atandukanye arimo:
Multimedia Production
Electronics
CSA (Computer System Architecture)
SOD (Software Development)
NIT (Networking & Internet Technology)
Iyi stage igamije gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi ngiro (practical skills) bubafasha kwinjira neza ku isoko ry’umurimo ndetse no kwitegura ikizamini cya Leta cy'ubumenyingiro (Pratique). Mu gihe cy’iyi stage, abanyeshuri bazakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’amashami yabo, harimo gukora imishinga, gukorana n’abakozi b’ikigo, ndetse no kwitoza gukemura ibibazo by’akazi k’umunsi ku munsi.

Ubuyobozi bwa APADE bwatangaje ko bwiteguye gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufatika no kubaha uburambe bukenewe mu kazi. Bwabasabye gukorana umurava, kubahiriza amabwiriza y’akazi, no kwitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi.
Umwe mu banyeshuri batangiye stage yavuze ko bishimiye aya mahirwe bahawe, anavuga ko bizeye kuzavamo bafite ubumenyi buhagije bwo guhangana ku isoko ry'umurimo ndetse biteguye neza gukora ikizamini.
Abarezi n’abayobozi b’amashami nabo bashimangiye ko iyi stage ari ingenzi cyane kuko ifasha abanyeshuri guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi nyirizina.
Iyi gahunda ya stage izamara igihe kingana nibyumweru bine, aho biteganyijwe ko izasozwa n’isuzuma rizagaragaza ubumenyi abanyeshuri bungutse.
Gutangira kwa stage ku banyeshuri ba Level 5 muri APADE ni intambwe ikomeye ibaganisha ku mwuga, aho bagiye kunguka ubumenyi ngiro buzabafasha kuba abakozi b’umwuga bafite ubushobozi n’ubunararibonye.
0 Comments