RIB yafunze Kamayirese Innocent, umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y'amafaranga abantu batandukanye kugirango abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.
Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.
Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
👮👮👮👮👮
RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo.
RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.
Don’t let your ideas wait. Whether you’re a student, entrepreneur, or organization, this is your moment to turn vision into reality. Reach out now — opportunities to create something unforgettable won’t wait forever.
Email: support@digitalartshub.com
Phone: +250 785 425 426
Location: Kigali, Rwanda


0 Comments