Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwategetse ko abantu bane bashinjwa kugira uruhare mu guhindura inyandiko zahamyaga ibyaha abishe umubyeyi wa Uwacu Julienne, ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakekwaho rikomeje.
Aba bantu bafungiwe muri gereza ya Nyakiliba. Ni abagabo batatu, umwe w’imyaka 65, uwa 55 n’uwa 51 hamwe n’umugore umwe w’imyaka 48.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; gukoresha igitinyiro hamwe no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.
Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano no guhimba imyanzuro y’Inteko y’Urukiko Gacaca, bakagira umwere Nsabimana Ildephonse uzwi ku izina rya Ntabarimfasha wagize uruhare mu iyicwa rya Ndabarinze Faustin n’umugore we Nyirakanyana Martine ndetse n’umwana wabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ndabarinze ni we mubyeyi wa Uwacu Julienne wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco ubu akaba asigaye ari umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ababyeyi be bari batuye mu yahoze ari muri Komini Mutura, ubu ni mu Karere Rubavu mu Murenge wa Mudende.
Mu byaha bakurikiranyweho, icyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Icyo gukoresha igitinyiro gihanwa n’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe afungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyo gihanwa n’itegeko ryerekeye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.
0 Comments