Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy bari mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, bizatangirwa i Kigali mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Trace yatangaje ko mu rwego rwo guha icyubahiro u Rwanda, nk’Igihugu kizaba cyakiriye uyu muhango wo gutanga ibi bihembo mpuzamahanga, ariyo mpamvu hashyizweho umwihariko w’icyiciro gihatanyemo abahanzi Nyarwanda.
Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa mu byiciro 22, bizahatanamo abahanzi baturuka mu bihugu birenga 30.
Mu bahanzi b’Abanyarwanda bahatanye muri ibi bihembo bya Trace Awards, harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Mu burasirazuba bwa Afurika, Umunya-Tanzaniya, Diamond Platnumz, ni we uhatanye mu byiciro byinshi, ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Male’ na ‘Best Music Video’, mu gihe Azawi, Lexivone na Uganda Ghetto Kids nabo bahagarariye Uganda.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku wa mbere, rivuga ko ibi bihembo birimo guhatanamo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.
Ni abahanzi barimo abakomoka muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya na Madagascar.
Hari kandi abo muri Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza [UK] na Uganda.
Ku isonga muri ibi bihembo, igice cy’uburengerazuba bwa Afurika nicyo cyiganje, by’umwihariko abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria, bahatanye mu byiciro birenga 40.
Abahanzi bo muri iki gihugu bahatanye mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ubuyobozi bwa Trace butangaza ko butibagiwe umusanzu w’abahanzi b’abagore hashyirwaho icyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugore ‘Best Female Artist, gihatanyemo Soraia Ramos wo muri Cape Verde, Josey ukomoka muri Côte d’Ivoire, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya ndetse n’ibihangangekazi Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.
Muri ibi bihembo umuziki n’abahanzi bo muri Francophone nabo bari mu bahatanye mu byiciro birenga 10, barimo Didi B ukomoka muri Côte d’Ivoire, Libianca wo muri Cameroon, Fally Ipupa wo muri DRC n’abandi.
Biteganyijwe ko ibi bihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco, rizaba iminsi ibiri kuva tariki 19-20 Ukwakira 2023, bikazabera muri Camp Kigali, naho ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizaba tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena isanzwe icungwa na QA Venue Solutions.
Ni mu gihe ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare mu muziki, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa batandukanye baturutse ku migabane itandukanye yose ku Isi, bazahurira mu Rwanda mu minsi itatu ibi bikorwa byombi bizamara.
Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga y’Imyidagaduro ya Trace Africa, bizaba bibereye bwa mbere mu Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Bizahurirana n’isabukuru y’imyaka 20, Trace Group imaze ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ibihembo bya Trace Awards, bizabera muri BK Arena tariki 21 Ukwakira 2023, bikazatambuka imbonankubone ku miyoboro ya Trace mu bihugu birenga 180 ku Isi, ndetse no ku yindi miyoboro ya Televiziyo z’abafatanyabikorwa ku Isi ndetse n’imiyoboro ya satelite.
0 Comments