Abahanga bavuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu akore siporo imufasha
Nubwo gukora siporo ari ingenzi mu buzima, abahanga mu kwigisha imikino ngororamubiri bavuga ko iyo utayikoze neza ishobora kukumugaza burundu.
Abahanga bavuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu akore siporo imufasha
Mu kiganiro na Darius Tuyisingize, umutoza w’imikino ngororamubiri (coach) kuri La Palisse Nyandungu, avuga ko gukora siporo bisaba ubwitonzi ndetse no kugira ikigero cyo kuyikoramo.

Ati “Gukora Siporo nabi bitera ubumuga igihe umuntu yayikoze amasaha menshi, ndetse yanayikoze nabi”.

Tuyisingize avuga ko umuntu utangiye gukora Siporo bimusaba kuyikora iminota 30 gusa, akayikora iminsi itatu mu cyumweru, kugira ngo umubiri ubanze uruhuke unamenyere.

Umuntu ukora siporo akwiye kumenya niba ibyo akora bijyanye n’imyaka ye kuko umugabo, umugore, umuntu muto ndetse n’umusore bose baba bafite siporo bagenewe, bitewe n’ingano y’umubiri wabo, ibiro bapima, indeshyo ndetse n’imbaraga bafite.

Ati “Umuntu mukuru atangirira ku minota 30 akaba yayirenza bitewe n’ibiro afite n’imbaraga afite nabwo ntakore siporo zivunanye. Umwana ntagomba kurenza iminota muri rusange 30 kandi bose ntibagomba kurenza iminsi itatu mu cyumweru”.

Bisaba kwirinda kwangiza umubiri igihe ukora siporo
Bisaba kwirinda kwangiza umubiri igihe ukora siporo

Iyo umwana akoze siporo zirengeje urugero, uko agenda akura bigenda bigira ingaruka zirimo kwangiza imitsi (nerf).

Izindi ngaruka ziba ku muntu ukora siporo ku kigero cyo hejuru, ni ukuvuga amasaha menshi kandi agakora siporo zituma inyama z’umubiri zikomera cyane, urugero nka siporo zo guterura ibyuma bituma umubiri utakaza ibyiyumvo.

Ati “Uko umubiri ugenda ukomera ugenda utakaza ibyiyumvo, noneho uko umuntu agenda akura bikaba byamutera uburwayi bw’imitsi”.

Ibindi bibazo bitera umuntu uburwayi kubera gukora siporo nabi, ni igihe umuntu ayikoze amasaha menshi umubiri ukabimenyera, yamara gukura akagenda abigabanya cyangwa se akabihagarika bituma arwara imitsi.

Ati “Uko umuntu agenda akura ubushobozi bw’umubiri bugenda bugabanuka noneho imikaya ikagenda itwikira imitsi, hari n’igihe imitsi igenda igabanuka ingano bigatuma amaraso adatembera neza mu mubiri”.

Guterura ibyuma biremereye byangiza urutirigongo
Guterura ibyuma biremereye byangiza urutirigongo

Uburyo umuntu akoresha amaboko nabyo byangiza mu ngingo, kuko imitsi ishobora kumubabaza kuko amagufa yatangiye gukoranaho.

Ibi biterwa no kuba umuntu yaterura ibyuma biremereye, gukora Abudomino ( Abdominal) uhatiriza umugongo, gukoresha amaboko uhatiriza ku bantu bafite ibiro byinshi, gusimbuka umugozi ku bantu banini cyane, byose bishobora kwandiza mu ngingo no mu ruti rw’umugongo.

Ati “Aho amagufa ahurira, urugero mu nkokora, mu matako, mu mavi, mu bujana b’ikirenge, mu ruti rw’umugongo hose iyo hadakoreshejwe neza kandi ngo umuntu yirinde kuhakoresha ashyizemo imbaraga nyinshi, ibyo nakwita guhatiriza biramwangiza”.

Tuyishimire Darius avuga ko Siporo ishobora kwangiza uruti rw’umugongo biturutse ko uyikora azamuramo amaguru, ‘disque’ zo ku bikanu zirangirika iyo umuntu akoresha amaboko nabi.

Mu kwirinda izi ngaruka zose agira abantu inama zo gukora Siporo babifashijwemo n’abantu babizobereyemo, ndetse bakayikora iminota itarenze 30 kandi akayikora iminsi itatu mu cyumweru.

Yongeraho ko umubiri w’umuntu iyo wamaze kumenyera siporo bishoboka ko iyo minota yayongera, ariko akirinda gukora inshuro nyinshi mu cyumweru.