Muri ibi bihe byo Kwibuka, Perezida KAGAME yashimiye abafashe u Rwanda mu mugongo

Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023.

Muri ubu butumwa kandi, yakomeje avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati "Kuri abo bashaka amagambo yabo bita ibyo Igihugu cyacu cyanyuzemo, Kwibuka ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kurushaho kwegera ukuri."

Kuva tariki 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bayobozi bihanganisha Abanyarwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Mussa Faki Mahammat wa AU, Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’abandi.

Don’t let your ideas wait. Whether you’re a student, entrepreneur, or organization, this is your moment to turn vision into reality. Reach out now — opportunities to create something unforgettable won’t wait forever.

Email: support@digitalartshub.com

Phone: +250 785 425 426

Location: Kigali, Rwanda

Request a Service

Post a Comment

0 Comments