U Rwanda rurateganya gukurura ishoramari ringana na miliyari 19FRW mu buhinzi bw’urumogi, nk’igihingwa gifite akamaro kanini mu buvuzi ku rwego rw’isi.

Ibi byavugiwe mu nama yiga ku ishoramari mu Rwanda (Invest Rwanda Forum) yabaye mu cyumweru gishize, aho byagaragaye ko ubuhinzi bw’urumogi buri mu bikorwa 100 bya mbere bishobora gushorwamo imari ifatika.

Nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB), umusaruro w’urumogi ku rwego rw’isi wizewe kuzamuka ukava kuri miliyari 28,3 z’amadolari mu 2021, ukagera kuri miliyari 197.7 z’amadolari mu 2028 ni ukuvuga 32% mu mwaka.

RDB mu nyandiko yashyize ahagaragara ikaba isanga aya ari andi mahirwe ashobora kubyazwa umusaruro mu Rwanda.

RDB yongeraho ko mu by’ingenzi urumogi rukenerwaho mu buvuzi harimo urukoreshwa mu nganda z’imiti, urufatwa mu biribwa n’uruvanwamo amavuta.
Mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwateguye umushinga wo gutangira guhinga no kohereza urumogi mu mahanga, kimwe n’ibirukomokaho.

Uwo mushinga wanajyanishijwe no gushyiraho amabwiriza n’ibindi bikenewe kugira ngo hirindwe ubuhinzi bw’urumogi butemewe, kurubyaza umusaruro, kurucuruza no kurukoresha nabi mu gihugu.

Nyuma y’umwaka umwe uwo mushinga uteguwe, leta y’u Rwanda yagaragaje hegitari 134 zizahingwaho urumogi kugira ngo rutangire kugezwa ku isoko.

Mu gihe bivugwa ko hari ibigo bitanu bigomba kuzakora ako kazi, amakuru aturuka muri RDB aravuga ko kugeza ubu imirimo iri ku rwego rwo kureba uko ubutaka ruzahingwaho burimo gutegurwa.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RBD Clare Akamanzi yavuze ko nta mpushya ziratangwa ku bazahinga urumogi rukenerwa mu buvuzi, kuko bisaba kubanza kuzuza ibisabwa mu mutekano utajegajega kandi bikabanza kwemezwa n’inzego z’umutekano, no kugaragaza ko umutekano uzacungwa ku rwego rwo hejuru.

Clare Akamanzi ati “Ntabwo ruzigera (urumogi) rusohoka ngo rugere ku isoko ry’imbere mu gihugu cyangwa ku barukoresha mu buryo butemewe. Imbuto zarwo zizaba ziri ahantu hazwi, kandi hazashyirwaho ingamba zikomeye, nka za kamera za CCTV, iminara y’abarinzi, amatara yo ku mihanda n’abantu bacunga umutekano.”

Urumogi ruzahingwa mu Rwanda rwose ruzajya rwoherezwa hanze. Amasoko y’ingenzi ateganyijwe ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’Uburayi.

Umuyobozi wa RDB avuga ko ubuhinzi bwarwo no kurutunganya bizagira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kuko hegitari imwe y’urumogi ishobora kwinjiza miliyoni 10 z’amadolari, mu gihe hegitari y’indabyo itanga umusaruro w’ibihumbi 300 by’amadolari.

RDB ivuga ko mu bigo byanditse bisaba impushya zo gutunganya urumogi, harimo ibyo hirya no hino ku isi n’ibikorera mu mahuriro imbere mu gihugu.

Mu kazi kayo k’ubugenzuzi, RDB izakorana n’ibigo bitandukanye bya leta, birimo ibifite ubugenzuzi no kurengera abaguzi mu nshingano zabyo, na Police y’u Rwanda kugira ngo bagenzure byimazeyo iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga umutekano mu ihingwa n’itunganywa ry’urumogi.

Hagati aho gufata urumogi mu buryo bwo kwinezeza ntabwo byemewe mu Rwanda, ibihano nabyo bikaba biremereye ku bahinga, abakwirakwiza n’abafata urumogi mu buryo butemewe n’amategeko.

Itegeko rigenga imiti ikora nk’ibiyobyabwenge, riteganya ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500FRW na miliyoni 5FRW n’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu ku muntu wese ufashwe akoreshwa urumogi.