https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasomo-atanu-urubyiruko-rwakwigira-ku-ntwari-z-igihugu 


IGIHE  

Amasomo atanu urubyiruko rwakwigira ku ntwari z’Igihugu


 31-01-2023 - saa 10:19,  Ntabareshya Jean de Dieu

Buri tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Kuri uyu munsi habaho umwanya wo kuganira ku mateka, ibigwi n’ubutwari bwaziranze mu bihe bitandukanye, haba ku ntwari zikiriho cyangwa izatabarutse.

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru, kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Hashyirwamo intwari zitakiriho ubu harimo Umusirikare utazwi izina na Maj. Gen Fred Gisa Rwigema.

Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero. Harimo Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Niyitegeka Felecité, Abanyeshuri b’i Nyange n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Iki cyiciro gikurikirwa n’Ingenzi, ariko kugeza ubu nta muntu uragishyirwamo.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu, urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange basabwa gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari no kwimakaza ishema ryo gukunda igihugu.

Ubusanzwe intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura n’ubwitange kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’icyo ari cyo cyose.

Urubyiruko kuri ubu rugize umubare munini w’Abanyarwanda rukunze gusabwa kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, ndetse rimwe na rimwe rugasabirwa guherekezwa muri urwo rugendo n’abakuze.

Iyo usubije amaso inyuma ku ntwari zitangiye igihugu, u Rwanda rwizihiza uyu munsi, usanga harimo ibikorwa n’indangagaciro zakurikije zishobora gukoreshwa muri iki gihe zigatanga umusaruro.

Kugira umutima ukomeye

Imwe mu ndangagaciro yaranze intwari z’u Rwanda guhera ku musirikare utazwi izina kugera no ku bana b’i Nyange, ni ukugira umutima ukomeye, wanatumye bamwe bahara ubuzima bwabo.

Nka Maj Gen. Fred Gisa Rwigema yagaragaje umutima ukomeye ku rwego rwo hejuru mu mibereho ye yose, byanatumye nubwo yari azi ubukana bw’intambara, ataratinye kuyobora urugamba ruruhije kurusha izindi, rwo kubohora u Rwanda.

Byagorana kumva uburyo abanyeshuri biciwe hamwe nyuma yo gusabwa kwitandukanya, bakinangira, bagashimangira ko bose ari abanyarwanda aho kugendera ku moko.

Ibi byerekana ko bari bafite umutima ukomeye kandi ucyeye wababashishije guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, bakemera kwicirwa hamwe nubwo hari abo Imana yarokoye.

Rwagasana Michel na we yagaragaje umutima ukomeye mu buzima bwe nyuma yo gufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda guhangana na Leta-mbiligi yari ifite ubushobozi bukomeye n’ubushake buke bwo gushyigikira ubwigenge.

Gukunda igihugu

Ubusanzwe indangagaciro z’ubutwari zirimo gukunda igihugu, iyi irangwa no gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere n’ishema ry’igihugu utibagiwe ubumwe bw’abagituye.

Icyita rusange gihuriweho n’intwari z’igihugu u Rwanda rwizihiza uyu munsi ni ugukunda igihugu. Byageze aho aba bahara amagara yabo, basigara bifuriza ibyiza igihugu ndetse n’inyungu rusange.

Guharanira ubutabera

Ibikorwa byose by’ubutwari byakozwe byari bigamije kurwanya akarengane no guharanira ubutabera.

Mu buzima bw’Umwami Mutara III Rudahigwa, yaharaniye ko abanyarwanda bose babona ubutabera, atangiza gahunda yo guca imanza zitabera.

Uwiringingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe yatinyutse guhangara ingoma y’igitugu arwanya ivangura n’akarengane byakorwaga. Aka karengane kandi yatangiye kukarwanya kera akiri na Minisitiri w’Amashuri abanza n’Ayisumbuye.

Uku gutinyuka kwaje kumuviramo kwicwa n’ingabo za Perezida Habyarimana. Uwiringiyimana ari mu bashinze umuryango FAWE, ugamije guteza ibere uburere bw’abanyafurikakazi.

Niyitegeka Félecité wavukanaga na Col Nzungize Alphonse, yiciwe mu Karere ka Rubavu mu kigo cyarimo n’abantu benshi bagihungiragamo biteze umukiro.

Musaza we yaje kumusaba kukivamo ngo babone uko babica, undi aratsemba.

Mu butumwa yamwandikiye yagize ati "Mon frere Cheri urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43 mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku mana kandi unsezerere umukecuru n’umuvandimwe."

Ibi bishimangira ubwitange bukomeye no guharanira ubutabera kuri bose kuko byari mu nshingano ze nk’umuntu wabakiraga muri icyo kigo akabana nabo no mu masengesho.

Kwimakaza ubunyarwanda

Urebye urupfu bamwe mu bana b’abanyeshuri b’i Nyange bapfuye rushimangira kwimakaza ihame rya Ndi umunyarwanda.

Mu 1997 ubwo abacengezi bateye ishuri ry’i Nyange, binjiye mu ishuri ry’umwaka wa Gatandatu, umwe mu bagize iki gitero asaba abanyeshuri kwitandukanya abahutu bakajya ukwabo n’abatutsi bikaba uko.

Mu gushimangira ubunyarwanda basubirije rimwe ngo turi abanyarwanda. Ibi byatumye atangira kurasa atarobanuye, bamwe baryama hagati mu ntebe ari nako abacengezi babamishamo amasasu, ariko bamwe Imana ikinga akaboko.

Muri iki kigo hishwemo abanyeshuri batandatu, abandi 40 baracyariho, umwe yapfuye mu 2001.

Aba banyeshuri bagaragaje ubwitange buhanitse bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Uku kwemera kwitanga gukwiriye kubera abanyarwanda urugero rw’urukundo, kurwanya amacakubiri no kurwanira uburenganzira bwa muntu.

Guharanira Ukuri

Kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira, ntutinye no kuba wakuzira, ni yo ntumbero nyakuri ituma ibyo urwanira ubigeraho.

Intwari u Rwanda rwizihiza uko ziri mu byiciro bitatu bitandukanye, zaharaniye ukuri nk’impamvu ikomeye yatumye ibyo zaharaniye bigerwaho.

Adaciye ku ruhande, Fred Gisa Rwigema yaranzwe n’ukuri mu buzima bwe bwose, yaranzwe no kwitanga kugera ubwo yaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ibyo urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bakwigira ku ntwari z’igihugu ni byinshi byanafasha muri gahunda zo kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Kugira ngo umuntu ashyirwe mu ntwari hasuzumwa indangagaciro zamuranze, zirimo kugira umutima ukomeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, umunyakuri, kugira ubupfura n’ubumuntu.

Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza