Binyuze mubufatanye na Ambassade y' abanyamerika GS APACOPE na Ambassade y'Abanyamerika i Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 Kuri APADE bakiriye ibiganiro ndetse nicyo twise Amahugurwa kuri MAKERSPACE PROGRAM.


The MAKERSPACE PROGRAM  ni gahunda yo guhanga imbaraga ziha imbaraga imiryango itandukanye mu kubaka  umuco wo guhanga udushya, iteza imbere ubusabane, umutekano.

imwe mubyo bashyize imbere ni Kubaka ikizere cyo guhanga udushya  hamwe n'amahugurwa hamwe no gushyira mubikorwa gahunda ziterambere.


Bifashishije bimwe mu bikoresho byibanze ( Snap Circuits) basobanuriwe uko ikora ndetse nuko bayikoresha bakora icyo bagiye gukora nka project, ndetse bahawe n' imfashanyigisho zanditse zibafasha mugukurikiranya ibyo bakora (Tutorials).


     MUSONI Flavien ni Umwarimu kuri APADE wigisha muri Electronics yakomeje abasobanurira uko bikora ndetse nuko bikurikirana hashingiwe kugikenewe.

 MUSONI Flavien Asobanurira Abanyeshuri bo kuri APADE uko SNAP CIRCUIT                         PRO, SNAP CIRCUIT EXTREME bikora.

      Inzobere ziturutse kuri APACOPE mukureba uko igkorwa gikomeje kugenda neza.

           Abanyeshuri bakomeje kugenda basobanukirwa aho bagenda bagera kuntego.

   
          Aha barimo kugerageza imokoka bakoze ikoreshwa n'imirasire y'izuba.

RUGWIRO Don d'Eve, The Makerspace Operation Manager and Coordinator Yasoje ashimira abanyeshuri umuhati bagaragaje, ndetse akomeza ashimira Ikigo cya APADE, avuga ko impamvu bagihisemo ko ari ikigo cyateye imbere mu ikoranabuhanga ariko ko bakeneye gukomeza gukorana kugira ngo bagere kuri byinshi. Yakomeje asaba abanyeshuri ko nyuma y'ibi bagenda bakagerageza gukora projects zabo bivuye ku byo baboneye muri iy programu.